CAF yemereye amakipe yo muri Sudani gukina muri Rwanda Premier League 

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF yemereye amakipe yo muri Sudan Al Hilal Omdurman na Al Merreikh gukina Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka, Rwanda Premier League 2025-26.

Ibi byemerejwe mu nama ya komite nyobozi ya CAF yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025.

Aya makuru aje nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA na Rwanda Premier League bari bamaze kwemerera aya makipe yo muri Sudani kuzakira Shampiyona y’u Rwanda ariko haburaga uburenganzira bwa CAF ariyo mpamvu yarataratangira gukina.

Al Hilal na Al Merreikh zombi zamaze kugera mu Rwanda ndetse nka Al Hilal yakinnye imikino ya gicuti mu Rwanda irimo uwo yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 n’uwo yanganyije n’Amavubi 0-0.

Kuri uyu wa kane Al Hilal iratangira n’urugendo rwayo muri CAF Champions League ikina na MC Alger nayo yamaze kugera i Kigali. Umukino uzatangira saa 15:00 kuri Sitade Amahoro.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira imikino y’amatsinda ya CAF Champions League.

FERWAFA yatangaje ko CAF yemeje ko amakipe yo muri Sudan azakina Rwanda Premier League