Amasezerano ya Arsenal na Visit Rwanda agiye kugera ku musozo

Amasezerano ya Arsenal na RDB arabura amezi 7 akagera ku musozo

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB na Arsenal bemeranyije ko amasezerano bari bafitanye y’imikoranire azashyirwaho akadomo muri Kamena 2026 nyuma y’imyaka 8 impande zombi zikorana, aya masezerano akaba atazongerwa nk’uko impande zombi zabitangaje.

Muri Gicurasi 2018 nibwo RDB ibinyujije muri gahunda ya Visit Rwanda yabaye umuterankunga wa mbere wa Arsenal wanditswe ku kuboko kw’imyambaro y’iyi kipe yo mu Bwongereza.

RDB yagiranye amasezerano na Arsenal mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo mu gihugu ndetse ibi byagezweho kuko kuva icyo gihe ba mukerarugendo basura u Rwanda bageze kuri miliyoni 1.3 muri 2024, batanga amadovize agera kuri miliyoni 650 ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Arenga miliyari 900 z’amafaranga y’u Rwanda), ubukerarugendo bwazamutseho 47% kuva aya masezerano yasinywa.

Mu gihe cy’aya masezerano benshi mu babarizwa mu muryango wa Arsenal basuye u Rwanda mu bihe bitandukanye barimo Alex Scott, Mathie Flamini na Bacary Sagna bahaheruka, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina.