Ikipe ya A5 Academy yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ifite uruzinduko rw’iminsi 3 i Kigali mu Rwanda aho izakina n’imikino ibiri ya gicuti n’amakipe yo mu Rwanda.
Nk’uko aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda, Dukunde Jean Jacques, ikipe ya A5 Academy itegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025.
Biteganyijwe ko iyi kipe y’abagore izakina imikino ya gicuti itatu n’amakipe abiri asanzwe akina ikiciro cya mbere mu Rwanda arimo RRA na Kepler ndetse n’undi mukino uzayihuza n’abakinnyi bintoranwa muri Shampiyona (All Stars).
Iyi kipe izasoza urugendo rwayo mu Rwanda ku Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025 mbere yo kwerekeza muri Tanzania.
Urugendo rw’iyi kipe mu Rwanda rugamije kubaka umubano ushingiye kuri volleyball ndetse no gusura u Rwanda.



