Umuyobozi mukuru w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, Muvunyi Paul yandikiye ibaruwa abanyamuryango ba Rayon Sports abamenyesha ko inama y’inteko rusange idasanzwe yariteganyijwe kuba ku wa gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025 yasubitswe.
Mu ibaruwa yanditswe kuri uyu wa mbere tariki 17 Ugushyingo 2025 handitse ko indi tariki inama izakorerwaho izatangazwa mu minsi iri mbere.

Ku wa gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025 nibwo Muvunyi Paul yari yandikiye ibaruwa abanyamuryango ba Rayon Sports abamenyesha ko hari inama y’inteko rusange idasanzwe izaba ku wa 22 Ugushyingo 2025 saa tatu za mu gitondo.
Iyi nama yagombaga kubera muri Delight Hotel yari ifite ingingo yo kuganirwaho igira iti,”Uko umuryango uhagaze n’icyakorwa mu gushaka umuti w’ibibazo bihari.”
Mu ibaruwa yandikiwe abanyamuryango yasozaga igira iti,“Kubera uburemere bw’iyi nama no gushaka ibisubizo by’umuti w’ibibazo, urasabwa kutazabura.”
Uretse abanyamuryango ba Rayon Sports, iyi nteko rusange yari yamenyeshejwe na RGB ndetse na FERWAFA.
Iyi nama y’inteko rusange idasanzwe ya Rayon Sports isubitswe nyuma y’uko muri iyi kipe havugwamo urunturuntu mu buyobozi bwayo.



