Umutoza Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi 25 bakina mu Rwanda bitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu “Amavubi” uzatangira kuri uyu wa gatatu tariki 12 Ugushyingo kugeza ku Cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2025 harimo umukinnyi umwe wa Rayon Sports.
Umwiherero w’aba bakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda (Ikipe ya Chan) bahamagawe mu myitozo nyuma y’uko byemejwe ko Amavubi makuru atazakina imikino ya gicuti mu kiruhuko cy’amakipe y’ibihugu gitangwa na FIFA (International Break) cyo muri uku kwezi.
Mu bakinnyi bahamagawe harimo Kwizera Olivier “Gishweka” warumaze igihe gikabakaba imyaka 4 adahamagarwa.

Mu bakinnyi bahamagawe higanjemo abahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru y’Amavubi bagera ku bakinnyi 8 barimo Sindi Paul Jesus ukinira Rayon Sports ari nawe mukinnyi wenyine w’iyi kipe wahamagawe, Ntirushwa Aime na Rudasingwa Prince bombi ba AS Kigali.

Mu bakinnyi 25 bahamagawe barimo 7 bakinira APR FC, abakinnyi 4 bakinira Police FC n’abakinnyi bane ba Kiyovu Sports, Amagaju FC, AS Kigali na Mukura VS zifitemo abakinnyi babiri naho Rayon Sports, Étincelles FC na Rutsiro FC zifitemo umukinnyi umwe.

Mu bakinnyi byatunguranye batahamagawe barimo Byiringiro Lague ukinira Police FC wanagaragaje ko atishimiye kudahamagarwa abinyujije ku rubuga rwa Instagram aho yashyizeho aka-emoji gaseka ndetse na Nshimiyimana Emmanuel “Kabange” wa Rayon Sports warumaze iminsi ahamagarwa mu ikipe nkuru.



