Kuva ku wa gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025 hakinwe imikino y’umunsi wa 7 wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League.
Umukino wabimburiye indi ni uwo AS Kigali yari yakiriyemo Police kuri Kigali Pele Stadium. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, uba umukino wa kabiri wikurikiranya Police FC idatsinda nyuma yo gutangira itsinda imikino 5 yose ya mbere ya Shampiyona.
Isaac Eze wa AS Kigali niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino.
Imikino y’umunsi wa 7 yakomeje ku wa gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025 hakinwa imikino 6 yose yatangiriye rimwe ku i saa 15:00 z’umugoroba ku bibuga bitandukanye harimo n’umukino wabereye kuri Sitade Amahoro APR FC yari yakiriyemo Rayon Sports.
Uyu mukino warukomeye kuko uhuza amakipe ya mbere mu gihugu warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 3-0 byatsinzwe na Ssekiganda Ronald ku munota wa 24, William Togui ku munota wa 37 na Mamadou Sy ku minota y’inyongera y’umukino.

APR FC y’umutoza Taleb Abderahim yabaye nziza mu guhererekanya umupira kuri uyu mukino mu gihe Rayon Sports yageragezaga gukina imipira miremire ibi byayiviraga gutakaza imipira myinshi no kwisanga abakinnyi bataye imyanya yabo.
Aya makosa ku ruhande rwa Rayon Sports niyo yavuyemo igitego cya kabiri, igitego cya mbere cyavuye kuri koruneri yaritewe na Ruboneka Jean Bosco cyavuye ku makosa yo gufata nabi abakinnyi ba APR FC naho igitego cya gatatu cyavuye ku makosa ya myugariro wa Rayon Sports Rushema Chris wari winjiye mu kibuga asimbuye watanze umupira mugufi awuha umuzamu Pavelh Ndzila bigatuma Mamadou Sy awumutanga agahita anyeganyeza inshundura.

Ruboneka Jean Bosco wa APR FC niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino gusa amafaranga yahawe yahise ayafashisha umwana ufite ubumuga bw’amaguru warumaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga akina umupira w’amaguru bigakora ku mitima ya benshi witwa Nizeyimana Theoneste.

Uretse kuba Nizeyimana yarahawe impamba ya Ruboneka, yanasohokanye n’abakinnyi kuri uyu mukino ndetse Ishyirahamwe ry’Abakina Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga, Rwanda Amputee Football Amateur ryemereye uyu mwana ubufasha.

Mu yindi mikino yabaye, Musanze FC yatsinze Gicumbi ibitego 3-2 mu mukino wa derby y’Amajyaruguru.
Ibitego bya Musanze FC byatsinzwe na Shaban Hussein “Tchabalala” watsinze ibitego bibiri ku munota wa 40 na 90 ndetse agahembwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino naho ikindi gitego cyatsinzwe na Mutsinzi Charles ku munota wa 14 naho ibitego bya Gicumbi byatsinzwe na Lola Kanda ku munota wa 30 na Rurihoshi Dieu Merci ku munota wa 90.
Mukuru VS&L yari yakiriye Gasogi United kuri Sitade Kamena ndetse itsindirwa mu rugo ibitego 2-0 byatsinzwe na Ngono Herve ku munota wa 57 wanahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino ndetse na Ndikumana Danny ku munota wa 80.
Kuri Kigali Pele Stadium Gorilla FC yari yakiriye Amagaju FC ndetse ihatsindirwa igitego 1-0 cyatsinzwe na Rwema Amza ku munota wa 87.
Twagirumukiza Clement ukinira Amagaju FC niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza kuri uyu mukino.
Undi mukino wahuzaga Etincelles FC na Rutsiro FC kuri Sitade Umuganda warangiye amakipe yombi aguye miswi y’ubusa ku busa. Ishimwe Djabilu wa Etincelles FC niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino.
Kuri Sitade y’akarere ka Muhanga AS Muhanga yari yakiriye Marine FC, umukino urangira AS Muhanga itsindiwe mu rugo ibitego 2-0 byatsinzwe na Nyarugabo Moses na Nkundimana Fabio.
Umukinnyi wo mu kibuga hagati Hoziyana Kennedy wa Marine FC niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino.
Imikino y’umunsi wa 7 yasojwe ku cyumweru tariki 9 Ugushyingo Kiyovu Sports yakira Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium.
Mbere y’uyu mukino warangiye ari 0-0, Niyo David wa Kiyovu Sports yashyikirijwe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umunsi wa 6.

Umukinnyi mwiza w’uyu mukino yabaye myugariro wa Kiyovu Sports Ntwari Assouman.
Nyuma y’imikino y’umunsi wa 7 urutonde rwa Shampiyona ruracyayobowe na Police FC n’amanota 17, ikurikirwa na Rayon Sports ifite 13, Gasogi United ni iya gatatu n’amanota 12 inganya na Musanze FC ya kane, zikarusha APR FC ya gatanu inota rimwe.

AS Muhanga ifite amanota 4 na Rutsiro FC ifite amanota 3 nizo ziri mu murongo utukura kugeza kuri uyu munsi wa 7 wa Shampiyona.
Imikino ya Shampiyona y’umunsi wa 8 izagaruka kuva tariki 21 Ugushyingo 2025 nyuma y’ikiruhuko cy’amakipe y’ibihugu.




