Umukinnyi w’umunyarwanda Rubanguka Steve yasezeye ku gukina umupira w’amaguru nk’umukinnyi wabigize umwuga nyuma y’imyaka 11 nk’uko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Kuri iki cyumweru tariki 9 Ukwakira 2025 nibwo Rubanguka yatangaje ko yasezeye ku gukina umupira w’amaguru nk’umukinnyi wabigize umwuga abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.
Mu butumwa bwe yagize ati,”Nyuma y’imyaka 11 nkina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, mu byiza byose n’ibibi, mu ngendo no mu nzibutso, nafashe umwanzuro wo kubishyiraho akadomo. Impamvu ni uko hari ibindi byiza bitangiye, si uko hari ibirangiye.”
Yakomeje agira ati,”Umupira w’amaguru wanyigishije ikinyabupfura, guhangana ndetse umpa n’ubunararibonye ntazibagirwa, harimo n’icyubahiro cyo gukinira igihugu cyange nkunda (Rwanda). Nzahora mbishimira.”
Rubanguka ntiyabuze gushimira abamubaye hafi mu rugendo rwe aho yagize ati,”Ku batoza bose, abayobozi, abo twakinanye n’abafana bagize uruhare mu rugendo rwange, mwarakoze ku bwa buri somo, imbogamizi n’uburyo mwamfashije. Uyu ni umwanya wo guhanga amaso ibikurikiyeho: kubaka, gukura no kuyobora.”
Yasoje ubutumwa bwe ashimira umupira w’amaguru ku bwa buri kimwe wamwigishije.
Rubanguka Steve wakinaga mu kibuga hagati yasezeye ku mupira w’amaguru afite imyaka 29 y’amavuko.
Rubanguka yakuriye mu Bubiligi ndetse akinira amakipe yaho atandukanye yo byiciro byo hasi arimo RFC Wetteren, K. Patro Eisden Maasmechelen na K. Rupel Boom F.C mbere yo kwerekeza muri Karaiskakis yo mu Bugereki.
Rubanguka yakinnye muri Karaiskakis umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri FC Zimbru Chisinau yo muri Moldova nayo yamazemo umwaka umwe mbere yo kwerekza muri Al-Nojoom yo mu kiciro cya kabiri muri Arabie Saoudite.
Aya makipe yose yayakiniye imikino 101, abasha gutanga imipira 2 yavuyemo ibitego.
Rubanguka Steve watangiye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga muri 2014 yakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda imikino 12 nyuma yo kuyikinira bwa mbere muri 2021.


