Umutoza Paul Put yongereye amasezerano azamugeza muri 2028 ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda

Umutoza w’Umubiligi w’imyaka 69 y’amavuko Paul Joseph Put usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda y’umupira w’amaguru izwi nk’Imisambi (Uganda Cranes) yongereye amasezerano y’imyaka ibiri n’igice azamugeza muri 2028 atoza iyi kipe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 6 Ugushyingo 2025 Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda, FUFA ryatangaje ko Paul Joseph Put yongereye amasezerano nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu.

Nyuma yo gusinya amasezerano mashya, Paul Joseph Put yagize ati,”Ndashimira FUFA na Uganda kumpa aya mahirwe yo gukora hano. Imyaka ibiri ya mbere yari igitangaza, gukora neza mu kibuga bimpuza n’abafana bakunda umupira w’amaguru by’agatangaza muri Uganda. Ndizera ko ibyiza biri imbere kandi niteze kubaka andi mateka.

Ikipe y’igihugu ya Uganda iri kwitegura imikino ya gicuti muri uku kwezi tariki 15 na tariki 19 izakinamo na Chad muri Uganda na Morocco muri Morocco, umutoza Put yamaze guhamagara abakinnyi azakuresha kuri iyi mikino.

Abakinnyi umutoza Paul Put azakoresha mu mikino ibiri ya gicuti afite muri uku kwezi

Paul Joseph Put yasinye amasezerano ye ya mbere nk’umutoza mukuru w’Imisambi ya Uganda mu Ugushyingo 2023.

Kuva icyo gihe, Put yatoje Uganda imikino 23 atsindamo imikino 13, anganya imikino 3, atsindwa imikino 7, yinjije ibitego 30, yinjizwa ibitego 24.

Ikirenze kuri ibi ni uko yasubije ikipe y’igihugu ya Uganda mu gikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco yaherukagamo muri 2019.

Paul Joseph Put yarikumwe na Uganda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ndetse yitwaye neza n’ubwo iyi kipe itabashije kubona itike, yarangirije ku mwanya wa 2 mu itsinda G inyuma ya Algeria.

Mu mikino 10, Imisambi ya Uganda yatsinzemo imikino 6, itsindwa imikino 4, yinjije ibitego 14, yinjizwa ibitego 9. Uganda yari mu itsinda n’andi makipe arimo Mozambique, Guinea, Botswana na Somalia.

Paul Joseph Put yongereye amasezerano nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda