Umusifuzi wa 6 yahagaritswe muri Shampiyona y’u Rwanda

Karangwa Justin yahagaritswe

Umusifuzi Karangwa Justin wasifuye ku ruhande mu mukino wahuje Rutsiro FC na APR FC yahagaritswe ibyumweru bine (4) adasifura kubera igitego cya APR FC yanze avuga ko habayemo kurarira.

Tariki 1 Ugushyingo 2025 Rutsiro FC yakiriye APR FC kuri Sitade Umuganda i Rubavu, umukino urangira amakipe yombi aguye miswi y’igitego 1-1 ariko ubuyobozi bwa APR FC bwumvikana butishimiye imisifurire.

Hagati aho APR FC yatsinze igitego cya 2 cyashoboraga kuyina intsinzi kuri uyu mukino ariko nticyemerwa kuko umusifuzi wari ku ruhande Karangwa Justin yasifuye ko hari habayemo kurarira.

Nyuma y’inama ya komisiyo y’imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA yateranye tariki 4 Ugushyingo 2025, Karangwa yafatiwe ibihano byo kumara ibyumweru 4 adasifura kubera amakosa yakoze kuri uyu mukino.

Karangwa Justin abaye umusifuzi wa 6 uhagaritswe muri Rwanda Premier League nyuma ya Kwizera Olivier na Mbonigena Séraphin bahagaritswe nyuma y’umunsi wa 5 wa Shampiyona na Ishimwe Jean Claude “Cucuri”, Habumugisha Emmanuel na Mugabo Eric bahagaritswe nyuma y’umunsi wa 4 wa Shampiyona.

Ibaruwa ihagarika Karangwa Justin