Ikipe ya Al Merrikh nayo yageze i Kigali gukina Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2025-26, biyigira ikipe ya kabiri ari nayo ya nyuma yo muri Sudan igeze mu Rwanda kwitabira Shampiyona nyuma ya Al Hilal SC Omdurman.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 6 Ugushyingo 2025 nibwo Al Merrikh yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe izanye n’umutoza wayo Darko Novic utari mushya muri Shampiyona y’u Rwanda kuko umwaka ushize yatozaga APR FC ndetse akanegukana igihembo cy’umutoza mwiza w’umwaka.
Al Merrikh niyo kipe yo muri Sudani yarisigaje kugera mu Rwanda nyuma ya Al Hilal yahageze mu cyumweru gishize, izi zombi zikaba zizakina Shampiyona y’u Rwanda nk’uko zabisabye zikabyemererwa.
Iyi kipe ya Al Merrikh yaherukaga mu Rwanda mu mezi make ashize kuko ni naho yakoreye imyitozo yo kwitegura uyu mwaka w’imikino.
Akigera mu Rwanda, umutoza wa Al Merrikh umunya-Serbia Darko Novic yagize ati,”Iteka mba niyumva neza iyo ndi hano mu Rwanda. Narinziko uyu mwaka tuzakinira muri Libya, sinumvaga ko twakinira hano ariko nyuma ya byose murabona ko turi hano nanone nyuma yo kuhagirira imyiteguro muri Nzeri.“
Ku bijyanye n’ikipe ya Al Merrikh umutoza Darko Novic yagize ati,”Turacyari mu ntangiriro kuko twongeyemo abakinnyi benshi bashya ndetse mu ikipe dufite abakinnyi benshi bakiri bato bo muri Sudan rero biradusaba gukora cyane kugira ngo tugere ku ntego yacu.“
Abajijwe ku kijyanye no gutwara igikombe cya Shampiyona, umutoza Darko Novic yasubije ko adatekereza ko byoroshye kuko ihangana ryo mu Rwanda rikomeye kandi ko bitoroshye gukinira mu Rwanda kuko wakina n’ikipe nkuru cyangwa into uba utizeye uko umukino ushobora kurangira.
Al Merrikh igeze mu Rwanda nyuma y’uko Al Hilal ihamaze hafi icyumweru yari yamaze gushyirirwaho imikino ibiri ya mbere muri Shampiyona aho yagombaga guhura na Bugesera FC ndetse na AS Kigali ariko Bugesera FC yateye utwatsi iyi ngengabihe ivuga ko ititeguye gukina bituma uyu mukino usubikwa.

Nyuma y’uko Bugesera FC yanze gukina uyu mukino isobanura ko itabimenyeshejwe mbere bityo ko itakina umukino utunguranye udasanzwe ku ngengabihe.

Ku rundi ruhande biteganyijwe ko Al Hilal izatangira Shampiyona y’u Rwanda ikina na AS Kigali ku wa mbere tariki 10 Ugushyingo 2025 ku munsi wa 7 wa Rwanda Premier League.
Nyuma y’uko Bugesera FC yanze umukino yari yashyiriweho byatumye ubuyobozi bwa Rwanda Premier League buhita bwandikira ibaruwa amakipe akina Shampiyona y’u Rwanda buyamenyesha ko hari amakipe 2 yo muri Sudani yiyongereye muri Shampiyona binyuze muri FERWAFA.

Al Merrikh yageze mu Rwanda yo biteganyijwe ko izatangira imikino yayo ya Shampiyona ku munsi wa 8.



