David Beckham yahawe umudari w’ishimwe, ikote rye ritangaza umwami

Umuherwe David Beckham yahawe umudari w’ishimwe n’umwami w’Ubwongereza Charles III kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru n’ibyo gufasha bimuha kuzajya habanza akajambo “Sir” (As title) imbere y’izina rye.

Kuri uyu wa kabiri tariki 4 Ugushyingo 2025 Sir David Beckham yambitswe umudari na Charles III mu birori byabereye muri Windsor Castle aho yari yaherekejwe n’umugore we Victoria.

Sir Beckham w’imyaka 50 yabwiye PA Media ati, “Nibona nk’umunyamahirwe kubera ibyo natwaye byose n’ibyo nakoze byose gusa kubona umudari w’icyubahiro nka gutya birenze ibyo nigeze kuba natekerezaho guhabwa.”

Sir Beckham yongeyeho ko yatangazagwa kenshi n’amakote (Suit) umwami yambaraga kuva kera, ngo ku buryo yamubonaga akumva ko ariyo makote agomba kuzajya yambara nakura.

Sir Beckham yakomeje avuga ko aribwo yafashe umwanzuro wo guha iri kote umugore we maze amukorera irimeze nkaryo ari naryo yagiye muri ibi birori yambaye.

Yongeyeho ko umwami Charles III nawe yanejejwe n’ikote Sir Beckham yari yambaye.

Sir David Beckham yasezeye ku gukina umupira w’amaguru muri 2013 nyuma yo gukinira amakipe atandukanye arimo Real Madrid, Manchester United, Paris Saint Germain, AC Milan, LA Galaxy, Preston North End ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.

Sir Beckham yakinnye imikino 724, atsinda ibitego 127, atanga imipira 225 yavuyemo ibitego naho mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yakinnye imikino 115 aho yari kapiteni mu mikino 59 muri yo, yatsinze ibitego 17.

Uretse kuba Sir Beckham yambitswe umudari w’ishimwe yahawe kuba Umuyobozi (Officer) wa Order of the British Empire (OBE) n’umwamikazi Elizabeth II ndetse asanzwe ari intuma y’ikizere ya UNICEF.

Sir Beckham asanzwe ari umwe mu baherwe b’ikipe ya Inter Miami ikinamo kizigenza Lionel Messi, Luis Suarez, Sergio Busquetes, Jordi Alba n’abandi, ikina ikiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Major League Soccer.