Umunyamakuru Rabbin Imani Isaac yasezeye ku Isango Star

Umunyamakuru warumenyerewe mu biganiro by’imikino kuri Radio na Televiziyo Isango Star yamaze gusezera kuri iki gitangazamakuru nyuma y’imyaka ine (4) yaramaze agikorera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 6 Ugushyingo 2025 Rabbin nibwo yatangaje ko yamaze gusezera ku Isango Star abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zikurikirwa na benshi.

Mu butumwe bwa Rabbin yagize ati,”Nyuma y’urugendo rw’agatangaza rwatangiye ku itariki 31 Gicurasi 2021, namaze gusezera ku mwanya wange nk’umunyamakuru ku Isango Star.

Iyi myaka ishize yabaye iyo gukura, kwiga, no kubona ubunararibonye. Ndashimira buri umwe wese wamfashije muri uru rugendo, guhera ku bo twakoranaga kugeza ku bakunzi bange bamfashije muri aka kazi.

Gukora ku Isango Star byarandemye mu kuba umunyamwuga no ku giti cyange, kandi nzahora ntewe ishema no kuba naranyuze aha.”

Rabbin yasoje ubutumwa bwe agira ati,”Mu gihe ngiye gushakira ahandi, njyanye buri somo n’urwibutso nuzuye ishimwe.

Rabbin usanzwe ashinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu makipe ya volley ya Police y’u Rwanda (Abagore n’abagabo) yinjiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2013.

Rabbin Imani Isaac yageze ku Isango Star avuye kuri Radio/TV 1.

Ubutumwa bwa Rabbin asezera ku Isango Star