Al Ahli S.C Wad Madani ntizakina Shampiyona y’u Rwanda

Al Ahli S.C Wad Madani ntizakina Shampiyona y'u Rwanda y'uyu mwaka

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko ikipe yo muri Sudani, Al Ahli S.C Wad Madani itakitabiriye Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League ku mpamvu zayo bwite.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 30 Ukwakira 2025 nibwo FERWAFA yashyize hanze itangazo rishimangira ko Al Ahli S.C Wad Madani itazakina Rwanda Premier League nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa.

Al Ahli S.C Wad Madani ni imwe mu makipe 3 yo muri Sudan yaraherutse gusaba gukina Rwanda Premier League 2025-26 ndetse yaremerewe.

Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FERWAFA. Mugisha Richard aherutse gutangariza B&B Kigali gahunda y’uko aya makipe azagera mu Rwanda, yavuze ko Al Hilal Omdurman iragera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 31 Ukwakira naho El Merriekh ikazahagera bitarenze iki cyumweru.

Mugisha yongeyeho ko aya makipe ashobora kuzakina imikino y’umunsi wa 7 wa Rwanda Premier League ndetse yari yongeyeho ko hagitegerejwe umwanzuro wa Al Ahli S.C Wad Madani.

Al Ahli S.C Wad Madani ntizakina Rwanda Premier League ku mpamvu zayo bwite