Abakinnyi 4 ntibemerewe gukina, Rayon na APR i Rubavu: Imikino y’umunsi wa 6 wa Rwanda Premier League iranzika

Kuri uyu wa kane tariki 30 Ukwakira 2025 haratangira imikino y’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, Gasogi United yakira AS Muhanga kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00 z’umugoroba.

Uyu mukino urasifurwa na Ishimwe Rene, Nsabimana Patrick na Niyomwungeri Remy Muvunyi bamwungirije, Kayitare David ari umusifuzi wa kane na komiseri w’umukino ari Niyitegeka Jean Bosco.

Imikino y’umunsi wa 6 izakomeza kuri uyu wa gatanu, Gorilla FC yakira Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00.

Indi mikino 3 izakinwa ku wa gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025, Police FC yakira Mukura VS&L kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00, Rutsiro FC yakira APR FC kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu saa 15:00 naho Amagaju FC yakire Musanze FC kuri Sitade Kamena saa 15:00.

APR FC izakina idafite abakinnyi bayo 5 barimo Ssekiganda Ronald wahaye ikarita y’umutuku mu mukino iheruka kunganyamo na Kiyovu Sports 0-0, Raouf Memel Dao ufite ikibazo cy’imvune na Djibril Outtara ufite ikibazo cy’uburwayi ndetse na Mamadou Sy na Dauda Yussif bari mu bihano bahawe n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Ikipe y’Amagaju FC izaba yakiriye Musanze FC izakina idafite myugariro wayo Rwema Hamza wahawe ikarita itukura ku mukino w’umunsi wa 4 yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0, Musanze FC nayo izakina idafite Marcel Dikoume ufite ikarita y’umutuku.

Imikino y’umunsi wa 6 izasozwa ku Cyumweru, Gicumbi FC yakira Etincelles FC kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00, Marine FC yakira Rayon Sports kuri Sitade Umuganda saa 15:00 naho AS Kigali yakira Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium saa 18:30.

Kiyovu Sports izakina umukino w’umunsi wa 6 idafite Uwimana Yakubu kubera ko yujuje amakarita 3 y’umuhondo.

Ibyo kwitega kuri uyu munsi wa 6 ni ukubona amakipe ya mbere akomeye mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC zombi zikinira mu Mujyi wa Rubavu, imwe ikina ku wa gatandatu naho indi ikina ku Cyumweru.

Abakinnyi batemerewe gukina ku munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda
Imikino y’umunsi wa 6 wa Rwanda Premier League