Ubwami bwa Arabie saoudite bwo muri Aziya bwatangaje umushinga wo kubaka NEOM Sky stadium yaba ari sitade ya mbere iri mu kirere ikazakira imikino y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru kizabera muri ubu bwami muri 2032.
Umushinga wa Arabie saoudite wo kubaka NEOM Sky stadium ugaragaza ko yaba ari sitade iri muri metero 350 ugana mu kirere, ikaba ari sitade yaba iri ku nyubako hejuru ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 46 bicaye neza.
Biteganywa ko NEOM Sky stadium yakuzura itwaye akayabo ka miliyari 1 y’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ($1bn) ndetse ikaba ariyo sitade ya mbere ku isi yubatse mu kirere.
Umushinga ugaragaza ko NEOM Sky stadium izatangira kubakwa muri 2026 ikuzura muri 2032 ku buryo yazakira imikino y’igikombe cy’Isi kizabera muri Arabie saoudite muri 2032.
Ikindi kihariye kuri iyi sitade ni uko izajya ikoresha imbaraga zisubira 100% (Renewable energy) bivuze ko itazajya yangiza ibidukikije ahubwo izajya ibibungabunga nk’uko biri mu mushinga wa NEOM.
NEOM bisobanura “Ahazaza Hashya” ni umushinga watangijwe muri 2017 n’igikomangoma Mohamed bin Salman ugamije kubaka umujyi w’ikitegererezo mu ntara ya Tabuk, mu Majyaruguru ashyira uburasirazubwa bwa Arabie saoudite.
Uyu mushinga uzakorerwa ku buso bwa kilometero kare ibihumbi 26 na 500 (26,000 sq km), ukaba witezweho gutwara akayabo k’amafaranga arenga miliyari 500 z’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ($500 billion).

AMASHUSHO: Ubwiza n’uburanga bwa NEOM Sky Stadium


