Inama mpuzamahanga yiga kubijyane n’ibiti bivangwa n’imyaka irikuba kunshuro ya 6 hano Ikigali mu Rwanda, iyi nama yatangiye tariki 19 Ukwakira izasoza tariki 24 ukwakira(uyu munsi) , tariki 23 ukwakira iyi nama yatangijwe n’ikiganiro aho bibanze kubijyanye n’ibiti bivangwa mu myaka bifasha abaturage , umubumbe ndetse bigatanga n’inyungu kubaturage muri rusange.
Umuyobozi wa Green Gicumbi project Jean Marie Vianney Kagenza yagejeje kubitabiriye inama aho uyu mushinga ugeze ndetse anagaruka kumumaro wawo , nko gutanga akazi kurubyiruko mubijyanye no gutunganya ubutaka ndetse no gutunganya imbuto,kurwanya isuri bijyanye n’imiterere y’akarere ka Gicumbi nabyo biri mumisaruro yuyu mushinga.
Uyu muyobozi kandi yatangajeko abagera kubihumbi ijana namirongwitanu babona inyungu yaba mu buryo bwakokanya cyangwa mubundi buryo aho bateye ibiti million 3 muribyo ibyiganje nibiti by’ibigunda (shrubs ), ibiti by’agakondo (native trees ), ndetse n’ibiti bitanga imbuto.

Kubijyanye n’isoko rya carbon (Carbon Market ) benshi bagarutse kubijyanye nuko ikorwa bakibanda ko bitangira ugitera ibiti hanyuma ukabikurikirana kugeza bitanze umusaruro, Umuyobozi wa ARCOS Rwanda Sam Kanyamibwa yavuzeko kugirango babigereho bafite abakozi ba ARCOS mu kagari bijyanye naho bakorera mu rwego rwo kwegera abaturage bityo bigatanga umusaruro.
Iyi nama yitabiriwe nabarenga maganinani baturutse mubihugu 65, ubwo yasozwaga na Minisiti w’ibidukikije Dr Bernadette Arakwiye yashimiye abitabiriye iyi nama ndetse avugako iyi nama ikwiye kongera ubumenyi mubagenerwabikorwa (abaturage) kugirango bikomeze iterambere ryabo, hanatangajwe kandi igihugu kizakira Inama ikurikira aricyo Costa Rica izaba 2028.


