Umunyarwanda Manishimwe Djabel ukina mu kibuga hagati yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC.
Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Ukwakira Police FC yatangaje ko yasinyishije Manishimwe Djabel warumaze amezi atatu adafite ikipe ndetse waherukaga gukina mu Rwanda mu myaka ibiri ishize.
Manishimwe yakiniye amakipe yo mu Rwanda ariko Isonga FC, Rayon Sports, APR FC na Mukura VS&L mbere yo kwerekeza hanze mu ikipe ya USM Khenvhela yo muri Algeria, yavuyemo yerekeza muri Al-Quwa Al-jaw yo muri Iraq, aha ntiyahatinze kuko nyuma y’amezi atandatu (6) yahise yerekeza muri Naft Al-Wassat nayo yo muri Iraq.
Manishimwe Djabel yitezweho byinshi muri Police FC cyane ko ari umwe mu bakinnyi bazwiho amacenga menshi no kuzengereza ikipe bahanganye binyuze mu mipira aba aha bagenzi be.
Manishimwe azafatanya n’abarimo Kirongozi Richard, Byiringiro Lague, Emmanuel Okwi, Kwitonda Alain Bacca n’abandi mu busatirizi bwa Police FC kuri uyu iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wayo wa gatatu (3).
