Uwaroteraga Amavubi yakanguwe inzozi zitarangiye

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Benin igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 9 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mexique na Canada.

Igitego cya Benin cyatsinzwe na Tosin Aiyegun ku munota wa 80 wari winjiye mu kibuga asimbuye bituma iyi kipe yiyongerera amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy’isi kuko yahise ikomeza kuyobora itsinda n’amanota 17.

Ku ruhande rw’Amavubi ikizere cyose cyahise kiyoyoka kingana n’ubusa nyuma yo gutsindwa uyu mukino imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.

Perezida Paul Kagame yari muri Sitade Amahoro ku mukino wahuje Amavubi na Benin.

Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, u Rwanda rwari rwakiriye Benin kuri sitade Amahoro.

Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche yari yabanje mu izamu Ntwari Fiacre, Niyomugabo Claude ku ruhande rw’ibumoso yugarira, Kavita Phanuel ku ruhande rw’iburyo yugarira, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange mu mutima w’ubwugarizi, kapiteni Bizimana Djihad yabanje mu kibuga hagati ari kumwe na Mugisha Bonheur “Casemiro” na Muhire Kevin, uruhande rw’iburyo rwacagaho Mugisha Gilbert, urw’ibumoso rucaho Kwizera Jojea naho rutahizamu ari Nshuti Innocent.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0 gusa Amavubi yihariraga umupira cyane kurusha Benin, akanagerageza uburyo bwo kubona igitego ariko ntihagird ububoneka bufatika.

Mu gice cya kabiri Benin yatangiye gukina nayo ishaka igitego aho kuguma inyuma nk’uko yakinaga mu gice cya mbere, yaninjiranye impinduka aho umutoza wayo Gernot Rohr yinjije mu kibuga Tosin Aiyegun waje no gutsinda igitego asimbuye Jodel Dossou mu buryo bwo gukomeza ubwugarizi.

Amrouche nawe yaje gukora impinduka ku munota wa 75 akuramo Kwizera Jojea ashyiramo Ruboneka Jean Bosco nyuma y’uko ibintu ku mpande zombi byari byananiranye gusa ntamusaruro byatanze.

Ku munota wa 80 u Rwanda rwatsinzwe igitego cyavuye ku burangare bw’ubwugarizi bw’Amavubi maze kukishyura biba iyanga.

Ku munota wa 90 ubwo bari bamaze kongeraho iminota 5 ngo umukino urangire, Amrouche yakuyemo Nshuti Innocent ashyiramo Biramahire Abeddy n’ubwo ntamusaruro byaje gutanga.

Mu yindi mikino yo mu itsinda C yakinwe kuri uyu wa gatanu, Lesotho yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-1 naho Zimbabwe inganya na Afurika y’Epfo 0-0.

Benin yakomeje kuyobora itsinda n’amanota 17, ikurikirwa na Afurika y’Epfo ifite amanota 15, hakaza Nigeria ku mwanya wa gatatu n’amanota 14, u Rwanda ruza ku mwanya wa kane n’amanota 11, Lesotho iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 9 naho Zimbabwe ni iya nyuma n’amanota 5.

Urutonde rw’amakipe yo mu itsinda C

Imikino y’umunsi wa 10 ari nawo wa nyuma itegerejwe tariki 13 Ukwakira aho Lesotho izakira Zimbabwe, tariki 14 Ukwakira hazakinwa imikino ibiri harimo uzahuza Afurika y’Epfo n’u Rwanda n’uwo Nigeria izakiramo Benin.