Umuzamu w’umunyarwanda Ntwari Fiacre yasimbujwe mu minota ya nyuma y’umukino ikipe ye ya Kaizer Chiefs yatsinzwemo na Stellenbosch muri Carling Knockout Cup yanga gusohoka mu kibuga byatumye arakarirwa bikomeye.
Ntwari Fiacre w’imyaka 26 y’amavuko asanzwe ari umuzamu wa kabiri wa Kaizer Chiefs inyuma ya Brandon Peterson, gusa kuri uyu mukino yari yagiriwe ikizere abanza mu kibuga.
Umukino wari wabereye kuri Cape Town Stadium warangiye Kaizer Chiefs inganyije 0-0 na Stellenbosch mu minota 90 byatumye hiyambazwa iminota 30 y’inyongera, ku munota wa 106 Stellenbosch yaje no kubona ikarita itukura yahawe Thapelo Paulos Mokobodi gusa n’ubundi umukino urangira amakipe aguye miswi, ntakipe ibashije gutsinda igitego.
Mu minota ya nyuma y’umukino mbere y’uko urangira ngo hiyambazwe penaliti, abatoza ba Kaizer Chiefs Khalil Ben Youssef na Cedric Kaze bashatse gusimbuza ngo bakuremo Ntwari Fiacre bashyiremo Bruce Bvuma ariko Ntwari ababera ibamba yanga kuva mu kibuga.
Ibi byatumye Kaizer Chiefs umukino urinda urangira itabonye uko isimbuza Ntwari Fiacre byatumye ariwe usabwa gukuramo penaliti.
Ntwari yakuyemo penaliti ya mbere ya Stellenbosch yatewe na Andre de Jong gusa Stellenbosch yaje kuva inyuma itsinda umukino kuri penaliti 5-4, Kaizer Chiefs yasezerewe ityo mu ijonjora rya mbere rya Carling Knockout Cup.
Nyuma y’umukino umutoza wa Kaizer Chiefs Cedrick Kaze yavuze ku myitwarire ya Ntwari agira ati,”Nizera ko ikibazo nk’iki ari icyo gukemurirwa mu ikipe imbere, ariko ahari yumvaga ko ashoboye gufasha ikipe muri penaliti.”
Ntwari Fiacre usanzwe ari umuzamu wa mbere w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ategerejwe i Kigali kuri uyu wa mbere saa mbiri n’iminota 40 z’ijoro azanywe n’ubutumwa bw’ikipe y’igihugu.
Amavubi azakina umukino w’umunsi wa 9 n’uwa 10 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mexique na Canada, tariki 10 Ukwakira u Rwanda ruzakira Benin hanyuma tariki 14 Ukwakira u Rwanda rwakirwe na Afurika y’Epfo.
Biteganyijwe ko muri iyi mikino yombi ari Ntwari Fiacre uzabanza mu kibuga arinda izamu ry’u Rwanda.